Ibiranga umuyobozi ukwiye :

Ni uwamaze kugera ku rwego rwo kubera abandi urugero mu mikorere no mu myifatire.

Ni ufite icyerekezo kandi uhora arushaho kureba kure imbere hazaza (vision, planning and anticipation).

Ni ufite ubushobozi bwo kurenga amakimbirane ayo ariyo yose, n'aho yakomoka hose.

Ni ufata ibyemezo adategereje amabwiriza akanitangira ibitekerezo n'ibikorwa yemera.

Ni inyangamugayo igendera ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda mu miyoborere ye.

Ahora yiga, anihugura mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi.

Ni umuntu udasuzugura abo ayobora, ubatega amatwi akanafatanya nabo gushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe.

Ni utigira umutegetsi ahubwo akaba umuyobozi

Ni umuntu ufata ibyemezo byabanje gusuzumwa neza kugirango bitagira ingaruka mbi kuUmuryango no ku Igihugu.

Ni ufite umuco wo kujya,kugisha inama no gusaba imbabazi iyo bibaye ngombwa. Ni uwubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nzego zibigenewe.

Ni uhesha agaciro Igihugu n'Abanyarwanda agashyira imbere Ubunyarwanda mbere y'ibindi byose;

Ni ukubahirizauburenganzirabwamuntu no gushyira imbereinyungurusange.

Ubwoko bw'ubuyobozi (leadership styles) Uboyobozi bwa demokarasi (Democratic/Participative): Bushyira imbere inyungu z'abaturage.

Ni bo bagena ibikorwa kandi bakaba n'abagenerwabikorwa. Mbere yo gufata icyemezo icyo aricyo cyose umuyobozi agomba kubanza kubaza abaturage.

Ubuyobozi bwa ntibindeba (Laissez Faire or Free Reign Leadership):

Ubu buyobozi ntibwita ku baturage na rimwe. Ni nk'aho biragira bakicyura..

Ubuyobozi bw'igitugu (dictatorship and autocratic leadership): Ni ubuyobozi bw'iterabwoba.

Ubuyobozi bwose buba buri mu maboko y'umuntu umwe cyangwa akazu; afata ibyemezo byose wenyine kandi ayoboza iterabwoba no gukanga abo ayobora.

Akenshi ubu buyobozi bushobora no kwica abaturage babwo.